Papa Francis yahawe ishema

Image caption Umukuru wa kiliziya gatolika Papa Francis

Uyu mwaka ikinyamakuru Time Magazine cyatangaje ko Papa Francis ariwe muntu wavuzwe cyane kurusha abandi kubera ibikorwa bye.

Iki kinyamakuru kivuga ko mu mezi icyenda amaze ari ku buyobozi bwa kiliziya gatolika Papa Francis yabaye ijwi rishya rihamagarira abantu gukora ikiza.

Icyo kinyamakuru cyavuze ko bidasanzwe ko mu gihe gito cyane abantu bahita bakurikiranira hafi ibyo umutegetsi mushya akora.

Time Magazine ivuga ko Papa Francis yafashe iya mbere mu mpaka zigibwa ku bibazo by'ubukene, ubukire n'ibindi bibazo bikomeye.

Papa Francis wari umushumba mukuru wa Buenos Aires yatorewe umurimo wo kuyobora kiliziya gatolika mu kwezi kwa gatatu k'uno mwaka.