Abafite ubumuga bwo kutumva ntibasemuriwe neza

Uwasemuriraga abafite ubumuga bwo kutumva ( ari iburyo)
Image caption Uwasemuriraga abafite ubumuga bwo kutumva ( ari iburyo)

Umugabo ushinjwa kuba yarasemuriye nabi abantu bafite ubumuga bwo kutumva igihe yabaga umuhango wo kwibuka Nelson Mandela ku wa kabiri, yatangaje ko rimwe na rimwe agira ibibazo byo mu mutwe bishobora gutuma akora ibintu bibi.

Thamsanqa Dyantyi, wari uhagaze hafi y'abakuru b'ibihugu bari bitabiriye uwo muhango barimo na Barack Obama, yavuze ko yabonye abamarayika mbere yo kwinjira muri sitade yabereyemo uwo muhango.

Yabwiye kandi ibinyamakuru byo muri Afurika yepfo ko yumvaga hari ibintu bimuvugiramo igihe yarimo asemura.

Yongeyeho ariko ko ababajwe cyane n'ibyabaye.

Amashyirahamwe y'abantu bafite ubumuga bwo kutumva muri Afurika yepfo bamushinja kuba yarakoresheje ibimenyetso n'amarenga bidafite icyo bivuze kandi n'umuministri wo muri leta ya Afurika yepfo yemeye ko habayeho amakosa.