Gusura umurambo wa Mandela byarangiye

Image caption Imirongo mire mire y'abasuraga umurambo wa Nelson Mandela

Igihe cy'iminsi 3 cyo gusura umurambo wa Nelson Mandela cyarangiye.

Abategetsi muri Afrika yepfo bavuze ko abantu bageze ku 100 000 baje gusezera Mandela aho yari ari mu nzu y'ubutegetsi iri mu mujyi wa Pretoria.

Ariko bamwe murabo bantu basubijwe inyuma kubera ko umurongo wabari bategereje gusezera Mandela wari mure mure cyane.

Uyu munsi umurambo wa Nelson Mandela wimuriwe ku bitaro bya gisirikare biri i Pretoria.

Ku cyumweru umurambo we uzimurirwa mu ntara ye y'amavuko ahitwa Qunu mu ntara y'uburasirazuba bwa Cape aho uwo wahoze ari perezida w'Afrika yepfo azahambwa.

Nelson Mandela yitwabye Imana icyumweru gishize, afite imyaka 95.