ICTR: Ndahimana yakatiwe imyaka 25

Image caption Abantu babrirwa mu bihumbi by'amagana baguye muri jenoside mu Rwanda

Urugereko rw'ubujurire rw'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwongereye imyaka y'igifungo uwahoze ari umuyobozi wa karere washinjwaga kuba yarakoze jenoside.

Gregoire Ndahimana yari yarakatiwe imyaka 15 kubera ko atigeze ahagarika abapolisi bagabye igitero ku kiliziya aho abatutsi bari bahahungiye biciwe.

Abacamanza b'ubujurire mu rukiko rw'iremezo rwa Arusha bahamije ko Ndahimana yanagize uruhare m'udutsiko tw'ubugizi bwa nabi bwagambirizaga kwica abatutsi.

Abantu babarirwa mu bihumbi by'amagana baguye muri jenoside yo muri 1994.