ONU: Birababaje ko imvururu zikomeje muri Syria

Abakomerekeye mu gitero mu mujyi wa Aleppo
Image caption Abakomerekeye mu gitero mu mujyi wa Aleppo

Intumwa idasanzwe ya ONU muri Syria yavuze ko irakajwe no kubona imirwano yiyongereye mbere y'imishyikirano y'amahoro itegerejwe ukwezi gutaha.

Lakhdar Brahimi yongeyeho ko yanababajwe no kubona imvururu muri cyo gihugu zigikomeje.

Bwana Brahimi yavuze ko yamaganye ibikorwa byo guta ingunguru z'ibisasu ziturutse muri kajugujugu, aho ibyo bikorwa bivugwa ho ko byahitanye abantu benshi mu mujyi wa Aleppo icyumweru gishize.

Yongeho kandi ko leta ya Syria iri hafi gutangaza abazayiserukira mu biganiro biteganyijwe i Geneve.

Bwana Brahimi yavuze ko Arabie Saudite yatumiwe, ariko ko nta masezerano yo kuba Irani izaba ihari.