Uganda: Itegeko kubahuza ibitsina babisangiye

Image caption Ibi bikorwa bihanishwa n'itegeko rishya muri Uganda

Inteko nshingamategeko ya Uganda yemeje itegeko ribuza imibonano mpuzabitsina ku bantu bafite ibitsina bimwe.

Imibonano mpuzabitsina y'abantu bahuje ibitsina ntiyemewe n'amategeko muri Uganda.

Iri tegeko rishya rivuga ko ibyo bikorwa bizahanishwa ibihano byo gufungwa burundu.

Iri tegeko ryafashwe nk'itegeko rikarishye n'abaharanira uburengazira bw'abantu bakora imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina.

Rinabuza icyo ryita kwamamaza ibyo bikorwa by'imibonano mpuzabitsina babihuje.

Naho abantu baba bafite amakuru cyangwa se bazi abakorana iyo mibonano ntibabimenyeshe ubutegetsi, bashobora gufungwa.

Umushinga wa mbere wasabaga igihano cy'urupfu, ariko iyo ntego yarahagaritswe.