Uburusiya: Pussy Riot barekuwe

Image caption Nadezhda Tolokonnikova wo muri Pussy Riot

Abaririmbyikazi bo mu mutwe witwa Pussy Riot barekuwe nyuma yo guhabwa imbabazi, ariko bamwe muri bo bavuze ko iki gikorwa cya leta ya Vladimir Putin ari ugushaka kwigaragaza neza.

Abagore batatu bo muri uwo mutwe uririmba bari barakatiwe igifungo kubera imyigaragambyo y'akaduruvayo no kuririmbira ku kiliziya kiri mu mukyi wa Moscow muri 2011.

Uwafunguwe bwa nyuma, Nadezhda Tolokonnikova, yabwiye abanyamakuru uyu munsi ko agiye gutangira gukora akazi kita k'uburenganzira bw'ikiremwamuntu.

Abanyamakuru baravuga ko perezida Vladimir Putin ashaka gucecekesha amahanga amunegura mbere yuko imikino ya Olympic iba mu gihe cy'ubukonje itangira mu mujyi wa Sochi.