S.Sudani: Ingabo zirashaka kwigarurira Bor

Image caption Perezida Kiir yatangaje igitero cyo kwigaruza umujyi wa Bor

Ingabo zishyigiye umukuru wa Sudan yepfo zavuze ko ziteguye kugaba igitero ngo zigarurire umujyi wa Bor wafashwe n'ingabo zishyigikiye uwahoze ari icyegera cya Salva Kiir, Riek Machar.

Perezida Kiir yavuze ko bategereje kugaba icyo gitero kugirango abaturage b'abanyamahanga babanze bavanwe muri ako karere.

Umutangabuhamya hafi y'umujyi wa Bor yabwiye BBC ko abantu bari bafite ubwoba igihe bavaga muri uwo mujyi bahunga imirwano.

Ministiri w'ububanyi n'amahanga wa Sudani yepfo, Barnaba Benjamin, yahakanye amakuru avuga ko ingabo ziri gutoroka igisirikare.

Avugana na BBC yavuze ko leta ikomeje gushyira ibintu mu murongo.

Naho urwego rwa LONI rushinjwe kubungabunga umutekano mu gihugu watangaje ko uzakomeza kurinda abasivili bahungiye mu mbuga zabo.