S.Sudani: Havumbuwe ibyobo bitabyemo imirambo

Image caption Icyobo cy'imirambo cyavumbuwe mu ntara ya Unity State

Umuyobozi w'ishami ry'umuryango w'abibumbye riharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu yavuze ko umutwe w'abakora iperereza wavumbuye icyobo gitabyemo imirambo muri Sudani y'amajyepfo.

Umuvugizi wa LONI yavuze ko icyobo kimwe mu mujyi wa Bentiu mu ntara ya Unity, cyarimo imirambo 14, naho indi mirambo 20 bayisanze ku nkengero z'uruzi hafi aho.

Kare hari amakuru yavugaga ko muri ibyo byobo harimo imirambo igeze kuri 75.

Abo bakora iperereza muri LONI bari kandi no gukurikirana amakuru avuga ko hashobora kuba hari ibindi byobo bibiri birimo imirambo mu murwa mukuru Juba.

Uwo mujyi wa Bentiu uherutse gufatwa mu minsi ishize n'ingabo zishyigikiye uwahoze ari visi perezida muri Sudani y'amajyepfo, Riek Machar.