France: Ubuzima bwa Schumacher bwahembutse

Abaganga bavura Schumacher
Image caption Mu bitaro byo mu Bufaransa

Abaganga bavura umudage w'icyamamaro mw'isiganwa ry'amamodoka, Michael Schumacher, bavuze ko ubuzima bwe butangiye kumera neza.

Schumacher watsindiye irushanwa ry'isi ryo gusiganwa mu madoka inshuri 7, yakomeretse mu mutwe igihe yanyereraga ku rubura mu gihugu cy'Ubufaransa.

Abaganga bo mu bitaro bya Grenoble bamubaze inshuro ya 2 kugirango bagabanye uburibwe mu bwonko bwe. Bavuze ko ubuzima bwe butakiri mu mazi abira.