Afrika yepfo: Karegeya yiciwe muri Hotel

Karegeya Patrick
Image caption Yahoze ari umukuru w'iperereza ry'u Rwanda

Igipolisi cyo muri Afrika yepfo batangiye gukora amaperereza k'urupfu rwa Patrick Karegeya wahoze ashinzwe iperereza mu Rwanda. Umurambo we wabonetse muri hotel i Johannesburg.

Bavuze ko ijosi rya Karegeye ryari ryabyimbye kandi ko ashobora kuba yanizwe.

Esuwime yuzuyeho amaraso n'igitambaro byaje kuvumburwa ahantu hihishe mu cyumba cya hotel aho umurambo we wabonetse ejo kuwa gatatu.

Bwana Karegeya yabaga muri Afrika yepfo aho yari yarahungiye mu myaka 6 ishize, amaze kugirana ibibazo n'uwo bakoranaga prezida Paul Kagame.

Ihuriro nyarwanda RNC ryavuze ko Karegeya yishwe.