Igisasu cyahitanye abantu muri Libani

Image caption Ibisasu byaturikiye mu modoka i Beirut

Imodoka yariteyemo igisasu yaturikiye mu majyepfo y'umurwa mukuru wa Beirut, hapfa abantu 4, abandi barenga 60 barakomereka.

Ibyo byabereye ahantu hari abantu benshi mu karere kagenzurwa n'umutwe w'abaShia wa Hezbollah.

Television ya Hezbollah yerekanye abantu benshi bashungereye imodoka zahiye, zihagaze imbere y'inzu yasenyutse cyane.

Umunyamakuru wa BBC uri i Beirut yavuze ko hataramenyekana impamvu z'icyo gitero.

Libani imaze amezi itegwamo ibyo bisasu kubera ubushyamirane buvugwa mu gihugu baturanye cya Syria.