Iraki: LONI ihangayikishijwe n'imibereho y'impunzi

Image caption Abaturage ba Fallujah, umujyi uwazemo imirwano myinshi

Umuryango w'abibumbye muri Iraki uragabisha ko hashobora kuba ikibazo cy'imibereho y'abantu mu ntara ya Anbar, aho imiryango ibarirwa mu bihumbi ikomeje kuva mu twabo.

Umutegetsi mukuru wa LONI muri icyo gihugu aravuga ko abantu benshi bakomeje guhunga nyuma yuko umujyi wa Fallujah wigarurijwe n'imitwe ivugwaho ko ikorana na al-Qaeda.

Intumwa y'umuryango w'abibumbye muri Iraki, Nickolay Mladenov, aravuga ko imiryango irenga 5000 yahunze uwo mujyi wa Fallujah nyuma yaho ibiribwa, amazi n'imiti bitangiye gushira.

Ariko umukozi wo mu muryango utabara imbabare muri Iraki wa Red Crescent avuga ko umubare w'imiryango yahunze urenga uwo LONI ivuga, akawushyira ku bihumbi 13.

Abarwanyi bo mu mitwe ya Islamic State of Iraq na Levant baracyigaruriye ibice bikomeye muri uwo mujyi.