Nigeria: Igitero cyishe abantu mu musigiti

Image caption Igipolisi muri Nigeria kivuga ko hari igitero cyahitanye abantu

Igipolisi muri Nigeria kiravuga ko abarwanyi bitwaje intwaro bateye umusigiti mu mujyi uri mu majyaruguru y'igihugu wa Kano, bica abantu 3, hakomereka abandi 12.

Icyo gitero cyagabwe kuwa kabiri n'ijoro mu karere umuyobozi w'intara ya Kano akomokamo.

Ise w'uwo muyobozi yari mu musigiti asenga igihe icyo gitero cyagabwaga, ariko ntiyakomeretse.

Umutegetsi muri ako karere yavuze ko icyo gitero gishobora kuba gishingiye ku bibazo bya politike nyuma yaho uwo muyobozi ukwezi gushize yifatanyije n'abatavuga rumwe na leta.

Umutwe w'abarwanyi bagendera ku matwara ya islamu wa Boko Haram, urwanira gushyiraho amategeko ashingiye kuri shariya mu majyaruguru y'igihugu, wagabye ibitero ku misigiti muri iyo ntara ya Kano.