I Bangui hakomeje kuvugwa umwuka mubi

Perezida Michel Djotodia yareguye
Image caption Perezida Michel Djotodia yareguye

Nyuma y'iminsi ibiri Perezida w'agateganyo wa Centrafrique, Michel Djotodia, yeguye, mu murwa mukuru Bangui hakomeje kurangwa umwuka mubi.

Hari amakuru avuga ko rimwe na rimwe humvikana urusaku rw'amasasu kandi ko no gusahura bikomeje.

Hari amaduka y'abacuruzi b'abayisilamu ndetse n'imisigiti ibiri byasahuwe bikanangizwa.

Abasirikare b'abafaransa bahari bashyizeho za bariyere kugirango bakumire ibyo bikorwa by'urugomo.

Abantu barenga 1000 baguye mu bwicanyi hagati y'abakiristu n'abayislamu bwatangiye nyuma ya Michel Djotodia afatiye ubutegetsi.

Uzamusimbura azashyirwaho mu byumweru bibiri biri imbere.