Papa agiye gushyiraho abakaridinali bashya

Papa Fransisiko yatorewe kuba Papa umwaka ushize
Image caption Papa Fransisiko yatorewe kuba Papa umwaka ushize

Papa Fransisiko yavuze ko azashyiraho abakaridinali basya mu kwezi gutaha.

Abakaridinali nibo bari hejuru mu buyobozi bwa Kiliziya Gatolika.

Muri abo bakaridinali 19 azasyiraho bazaba barimo abo mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere nka Haiti, Cote d'ivoire na Burkina Faso; bityo bikaba byerekana umurongo wo kuba hafi y'abakene uyu mupapa azwiho ko agenderaho.

Nibo bakaridinali ba mbere azaba ashyizeho kuva aho abereye Papa mu kwezi kwa gatatu k'umwaka ushize.

Usibye batatu muri abo karidinali bafite imyaka irenga 80, abandi bazaba bakemerewe gutora uzasimbura Papa Fransisiko igihe nikigera.