FLDR bazigera bava muri Congo, bagasubira mu Rwanda?

Uwufise ububasha kw’isanamu
Image caption Umusirikare wa FDLR muri Congo

Hashize imyaka 20 habaye jenocide mu Rwanda ariko bamwe mu bacyekwaho kuba baragize uruhare mu bwicanyi bakomeje gutera ubwoba abaturage no kwigwizaho inyungu zituruka mu bukire bw'amabuye y'agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umunyamakuru wa BBC Grainne Harrington yagiye mu karere aho umuryango w'abibumbye ukomeje gusaba izo nyeshyamba za FDLR gushyira intwaro hasi, zigataha mu Rwanda.

"Vincent Miranzi" niwe ushinzwe akanama kiga ibibazo by'amategeko muri FDLR, ariko yanze kubwira BBC izina rye nyaryo.

Avuga ko yageze muri Congo nyuma ya jenoside mu Rwanda, ariko ahakana kuba yaragize uruhare muri jenoside yahitanye abantu bagera ku 800 000, byatumye hakomeza kuba umutekano muke muri iyo ntara.

Uwufise ububasha kw’isanamu s
Image caption Ingagi muri parke y'igihugu ya Virunga

FDLR irashinjwa kwinjiza abana mu gisirikare, gufata abantu ku ngufu no gusahura.

Mu ijwi rituje, "Miranzi" yagize ati: "Ni ukuri ko abantu bose bari muri FDLR atari abamarayika" .

"Bamwe bashobora kwitwara nabi. Ibyo biba no mu bindi bihugu, ahantu hose.

Ariko dufite uburyo tubyifatamo. Buri gihe uko hari ikimenyekanye, ababikoze bagenerwa ibihano bikomeye".

Bwana Miranzi yaje guhura nanjye mu gace ka Luofu kazahajwe n'intambara imaze imyaka myinshi, agace gato kari mu misozi myiza yo mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru, mu burasirazuba bw'igihugu, ku mupaka n'u Rwanda.

Luofu ntikiri mu gace FDLR yafashe, ariko mu gihe kirekire mu myaka icumi ishize, kari karibasiwe n'izo nyeshyamba.

Izo nyeshyamba zamburaga abaturage amafaranga ku ngufu, zasahuye abahinzi, zishyiraho bariyeri zisaba abantu bose bahaca kubaha amafaranga cyangwa ibindi bintu.

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Abaturage bahunga imirwano muri Congo

Abaturage bakomeje kurega igisirikare cya leta kuba gikorana n'uwo mutwe, bikabatera kwihagararaho.

"Hari igihe abarwanyi ba FDLR baje gutwika uduce hano, harimo amazu arenga 200", niko Erik Kambale, uri kwiga kuba padiri muri paruwasi ya Luofu, yabwiye BBC.

"Abantu bahiriye muri ayo mazu. Byateye abantu benshi ubwoba. Igisirikare cya leta cyari mu kilometero kimwe gusa uvuye aho ibyo byabereye".

Yavuze ko abataturage bo muri ako gace ka Luofu bakomeje kubaho mu mwuka w'ubwoba bw'intambara, kugeza igihe ingabo za LONI zongeye kugenzura ako gace mu 2010.

Image caption Ikarita y'igihugu yerekana uturere muri Congo

Mu minsi ishize uwo mutwe wa FDLR uherutse kongera kuvuga ko washyize intwaro hasi.

Ariko ibitero byarakomeje ku baturage bari mu duce twafashwe n'izo nyeshyamba.

LONI iravuga ko atari ubwa mbere uwo mutwe uvuga ko ugiye guhagarika imirwano, ariko ko nta kimenyetso kigaragaza kuba icyo gikorwa cyo gushyira intwaro hasi cyari cyakorwa.

Nyuma y'imyaka 20 ya jenoside yatumye abo barwanyi bajya muri Congo, abayobozi ba FDLR ntibabonye ubuhungiro gusa, babonye ubwenegihugu ndetse n'imitungo.

Kandi naho umuco wo kwishishanya hagati yabo n'ubutegetsi bwo mu Rwanda ukomeje, ntibitangaje ko gushyira intwaro hasi no gusubira mu gihugu cyabo nabyo bidatezwe ho amahirwe menshi.