Ukraine yaburiye Uburusiya

crimee Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Icyapa kivuga ngo: Crimea Uburusiya" hanze y'inzu ya leta i Simferopol

Perezida w'inzabacyuho muri Ukraine yaburiye Uburusiya ko ni hagira icyo ingabo z'icyo gihugu zikora birenze icyicaro cyazo mu mazi i Crimea kizafatwa nk'igikorwa cy'ubushotoranyi.

Hari umugwi w'abagabo bitwaje intwaro wibasiye amazu ya leta i Simferopol, umurwa mukuru w'akarere ko mu majyepfo ya Ukraine.

Haravugwa ko abantu babiri bishwe.

Pologne - kimwe mu bihugu by'abahuza muri iki kibazo cya politike muri Ukraine - yavuze ko abo bagabo bitwaje intwaro bari gukina mu bitoroshye bishobora gutuma haba imirwano mu karere.

Hagati aho Uburusiya bwatangiye kwerekana imbaraga icyo gihugu gifite nyuma y'aho ingabo zigera ku 150 000 zatangiye gukora imyitozo.