Urubanza rwa Oscar Pistorius rurakomeje

Oscar Pistorius ahakana icyaha cyo kwica yabigamibiriye umukunzi we Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Pistorius ahakana icyaha cyo kwica yabigambiriye umukunzi we

Umutangabuhamya wa kabiri mu rubanza rwa Oscar Pistorius - ushinjwa kwica umukunzi we yabigambiriye - yavuze ko yakanguwe n'urusaku rw'abantu batongana mu rukerera rwo ku itariki ya 14/02/2013.

Bwana Pistorius yahakanye icyaha cyo kwica abigambiriye umukunzi we - Reeva Steenkamp.

Avuga ko yamurasiye iwe mu rugo atabishaka kuko yakekaga ko yari umujura wari wamwinjiranye.

Umuturanyi Oscar Pistorius, Estelle Van Der Merwe, yabwiye urukiko ko uko gutongana kwamaze hafi isaha.

Uko gutongana ngo rwakurikiwe n'urusaku rukomeye rw'amasasu ane yarashwe akurikiranye.

Estelle Van Der Merwe ni umutangabuhamya wa kabiri muri uru rubanza rwatangiye ku wa mbere wa kino cyumweru.