Saadi Gaddafi afungiye muri Libya

Saadi Gaddafi yari yarahungiye muri Niger Uwufise ububasha kw’isanamu REUTERS
Image caption Saadi Gaddafi yari yarahungiye muri Niger

Leta ya Libya iravuga ko Saadi Gaddafi - umuhungu wa gatatu wa Col Gaddafi wahoze ategeka Libya - ubu afungiye muri icyo gihugu.

Saadi Gaddafi yageze muri Libya nyuma yaho igihugu cya Niger yari yarahungiyemo gifashe icyemezo cyo kumwohereza muri Libya.

Amafoto yabonetse kuri interineti yamwerekanye barimo bamwogosha umusatsi n'ubwanwa.

Saadi Gaddafi yahungiye muri Niger nyuma yaho se yiciwe muri 2011 mu myivumbagatanyo y'abaturage batashakaga ubutegetsi bwe.

Libya iramushinja icyaha cyo kurasa abantu bari mu myigaragambyo yarwanyaga leta n'ibindi byaha binyuranye byakozwe igihe se yari ku butegetsi.

Saaadi Gaddafi yamenyekanye cyane kubera ko yigeze kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru mu Butaliyani.