Sochi: Ukraine yemeye kuba mu mikino

Valeriy Sushkevich
Image caption Uyoboye umurwi w'abanonotsi wa Ukraine

Umurwi wo kunonora imitsi wa Ukraine watangaje ko uzaguma mu mikino iba mu gihe cy'ubukonge bita Paralympic, itangira uyu munsi mu mujyi wa Sochi mu Burusiya.

Uyu murwi wari washatse kutitabira iyo mikino ariko umukuru wawo Valeriy Sushkevich yavuze ko bafashe icyemezo cyo kuyijyamo kugirango bibutse amahanga ibiri kubera muri Crimea n'ingabo z'Uburusiya ziriyo.

Yavuze ko yasabye Prezida Putin w'Uburusiya kubungabunga umutekano wabo muri iyo mikino.

Yongeraho ko uwo murwi uzava muri iyo mikino ibintu nibimera nabi, bivuze ko Uburusiya nibwohereza ingabo mu tundi duce twa Ukraine.

Benshi mu banyapolitike bo mu mahanga n'abandi banyacyubahiro banze kwitabira iyo mikino.