Umushahara wa Uhuru Kenyatta ugiye kugabanuka

Umushahara wa Uhuru Kenyatta uzagabanukaho 20% Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Umushahara wa Uhuru Kenyatta uzagabanukaho 20%

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatangaje ko we n'abagize leta ye biyemeje ko umushahara wabo ugabanywa kugirango amafaranga leta ikoresha agabanuke.

Perezida Kenyatta yavuze ko we na visi perezida we umushahara wabo uzagabanukaho 20%.

Abandi baministri bo umushahara wabo uzagabanwaho 10%.

Ingendo abategetsi bajyamo mu mahanga yavuze ko zigiye kugabanwa.

Perezida Uhuru Kenyatta yasabye kandi abadepite bo mu nteko nshingamategeko y'igihugu cye - kugeza mu minsi ishize bari mu badepite bafite umushahara uri hejuru ku isi - kwemera ko umushahara wabo ugabanwa.

Abanyamakuru bari muri Kenya baravuga ko ikibazo cy'imishahara y'abanyapolitiki muri icyo gihugu kitavugwaho rumwe na benshi.