France: Simbikangwa agiye gukatirwa

Pascal Simbikangwa
Image caption Uregwa genocide yo mu Rwanda

Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa ruteganije gusoza urubanza umunyarwanda Pascal Simbikangwa uburanamo ibyaha bya genocide n'ibyaha byibasira inyoko muntu, ibyaha byakorewe mu Rwanda mu 1994.

Uru nirwo rubanza rubaye urwa mbere rw'abanyarwanda baba mu Bufaransa bakekwaho kugira uruhare muri genocide, leta y'Ubufaransa iburanishije.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu naho abamwunganira bo bamusabira ko agirwa umwere.

Simbikangwa uyu munsi nibwo yahawe umwanya wo kwiregura bwa nyuma mbere yuko abantu 9 batagize umwuga w'ubucamanza bafashijwe n'umucamanza umwe, bafata umwanzuro.

Yavuze ko ari umwere kandi ko asabye imbabazi abatutsi atashoboye gukiza mu giha cya genocide.

Nyuma rero yo kumva impande zose muri runo banza rwari rumaze igihe kirenga ukwezi ruburanishwa, urukiko rwagiye mu mwihererero ubu hakaba hategerejwe umwanzuro warwo.