Uwakoranaga n'umudereva niwe wavuze bwa nyuma

Image caption Abadereva b'indege yabuze irengero

Ubutegetsi bwo muri Malaysia bwavuze ko bukeka ko uwakoranaga n'umudereva mu ndege ari we wavuganye bwa nyuma n'abakozi bo ku butaka mbere y'uko iyo ndege ibura irengero.

Aya magambo - nuko, muramuke - yavuzwe mu gihe ibyuma byo muri iyo ndege bikurikirana aho igeze bijimijwe.

Icyo gikorwa kikaba cyatumye abakora iperereza bakeka ko abakozi bo muri iyo ndege bashobora kuba hari uruhare bagize mu kubura kw'iyo ndege.

Ibikorwa mpuzamahanga byo gushakisha iyo ndege yo muri sosiyete ya Malaysia Airlines biri gukurikirana inzira ebyiri iyo ndege ishobora kuba yarafashe.

Abahanga bavuga ko iyo ndege ishobora kuba yaragumye mu kirere amasaha menshi nyuma y'aho uburyo bw'itumanaho buhagarikwa.