Imbabura ikoreshwa na vidanje mu guteka

Bahati Mitterand
Image caption Ijerikani imwe ya vindanje isimbura imifuka itatu y'amakara mu guteka

Ni imbabura ikorwa mu bikoresho bicirirtse, bigizwe n’ibikopo by’ingano zitandukanye.

Icurwa mu dukombe duto twa sosetomate n'ibiringaniye bivamo amata y’ifu bita Nido.

Nyuma yo guterateranya ubucogocogo bw’ibikombe bitandukanye, Bahati Miteland n’abakozi be, bacura Imbabura icomekwa ku cyo yita akamoteri gakoreshwa n’amabuye mato.

Aka kamashini gatuma yaka ifite uburemere kandi idatumura umwotsi, ubundi wakavuye mu itwikwa rya vidange.

Irengera amafaranga y’urugo

Mu Rwanda harangwa ikibazo gikomeye cy’ingufu zihagije z’ishingiye ku mashanyarazi.

Ubushobozi bw’ingufu z’amakara nabwo buhanitse ku gice kinini cy’abakoresha ubu buryo mu guteka.

Ariko Bahati avuga ko ubu bumenyi bushya buciriritse bwaba inzira iboneye yo gukemura iki kibazo ku rwego rugari.

‘‘Iri ziko rifite ubushobozi bwo kuba ryateka ibiro bitanu by’ibisyimbo. Bihishwa n’igice cya litilo ya vidanje. Rirengera amafaranga y’urugo uba waguraga amakara rikarengera n’ibidukikije.’’ Bahati Miteland

Bahati afite umugambi wo gukwirakwiza izi mbabura ku mubare munini w’abaturage bakigorwa no kubona amakara ahenze. Iyi mbabura akora mu bikopo iri ku giciro cy’amafaranga ibihumbi birindwi. Akemeza ko uburambe bwayo bushobora kugera ku myaka ibiri.