Indwara yo kunanirwa kwifata kwihagarika

Obese woman Uwufise ububasha kw’isanamu PA
Image caption Umubyibuho ukabije ni imwe mu mpamvu zitera indwara yo kunanirwa kwifata mu gihe umugore ashatse kwihagarika

Ingwara ya "incotenence urinaire", ikunze kwibasira abagore, akenshi bayisanga mu bagore bakibyara umwana wa mbere, cyangwa abagore bageze mu gihe cyo guca imbyaro, nk'uko Dr Ntahonkiriye Gaspard uvura indwara z’abagore abivuga.

Iyo inyama zagenewe gufata umuyoboro w’inkari zidakomeye neza, bituma uyu muyoboro nawo udafata neza, bityo inkari zikizana umugore atabishaka.

Zimwe muri izo mpamvu harimo kuba umugore afite umwana munini mu nda, atabasha ku mubyara neza, bikaba ngombwa ko bamukata kugirango umwana abone aho anyura.

Hari kandi no kugira umubyibuho ukabije, Inkorora idakira, no kwituma impatwe.

Ese iyi ndwara iravurwa igakira?

Dr Gaspard Ntahonkiriye, uvura indwara z’abagore, mu bitaro la Croix du Sud, iKigali mu Rwanda, avuga ko indwara yo kutifata mu gihe umugore ashatse kwihagarika ivurwa igakira.

Icya mbere ngo ni ukwirinda ikintu cyose cyatuma inyama zifashe uruhago rw’inkari ziremererwa.

Naho ku bagore baciye imbyaro, bo bahabwa imiti yongera imisemburo kuko kugabanuka kwayo aribyo bituma barwara iyi ndwara.

Iyo ibyo byose ntacyo bitanze, ngo bitabaza kubaga umurwayi.