Udukingirizo turatakaza isoko

agakoko ka sida Uwufise ububasha kw’isanamu Science Photo Library
Image caption agakoko ka sida

Icyegeranyo gishya cyasohotse muri Afurika y'epfo, kirerekana ko gukoresha udukingirizo birimo kugenda bigabanuka muri icyo gihugu nubwo bwose umubare w'abarwaye sida n'abafite agakoko gatera iyo ndwara uri hejuru.

Akanama gashinzwe gukora ubushakashatsi ku mibereho y'abantu - Human Sciences Research Council - karavuga ko abanyafurika y'epfo bafite imyaka iri munsi ya 50 bakomeje kugirana imibonano mpuzabitsina n'abantu benshi ariko bagakoresha agakingirizo inshuro nkeya.

Ako kanama karasaba abantu kutirara kubera ko ngo bitatu bya kane by'abantu kabajije muri ubwo bushakashatsi batekerezaga ko bari bafite amahirwe menshi yo kutandura indwara ya Sida.

Minisiteri y'ubuzima muri Afurika yepfo yatangaje ko igiye guha abanyeshuri udukingirizo tw'ubuntu muri gahunda yo kubakangurira kudukoresha.