Ubufaransa ntibukitabiriye imihango yo kwibuka jenoside

Christine Taubira niwe wari kuzahagararira Ubufaransa Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Christine Taubira (iburyo) niwe wari kuzahagararira Ubufaransa

Leta y'Ubufaransa yatangaje ko itazitabira nkuko byari biteganijwe imihango yo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yabaye mu Rwanda muri 1994.

Icyo cyemezo kije gikurikira amagambo yavuzwe na Perezida w'Urwanda, Paul Kagame, ashinja Ubufaransa kuba bwaragize uruhare muri jenoside.

Si ubwa mbere Perezida Kagame ibyo abivuga ariko Ubufaransa buvuga ko nta ruhare bwigeze bugira muri jenoside.

Umuvugizi wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Ubufaransa - Romain Nadal - yavuze ko amagambo nkayo abangamiye ibikorwa byo kwiyunga hagati y'ibyo bihugu byombi.

Yongeyeho ko minisitiri w'ubutabera - Christine Taubira - yahagaritse gahunda ze zo kwitabira imihango yo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yabaye mu Rwanda iteganijwe kubera i Kigali ku wa mbere.