Kwibuka ku nshuro ya 20 byatangiye

Umuhango wo kwibuka kuri Stade Amahoro Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Umuhango wo kwibuka kuri Stade Amahoro

Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yokorewe Abatutsi n'abahutu batemeraga politiki y'intagondwa irakomeje kuri Stade Amahoro, i Kigali.

Perezida Paul Kagame na Ban Ki Moon, umunyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye, bacanye urumuri rw'icyizere ruzamara iminsi 100 ingana n'amezi 3 jenoside yamaze, irangira ihitanye Abantu bagera ku bihumbi 800.

Ubufaransa bwanze kwitabira uwo muhango kubera amagambo perezida Kagame aherutse kuvuga arega Ubufaransa ko bwagize uruhare muri ubwo bwicanyi.