Igitero ku modoka zo muri Syria

Image caption Imodoka yagabweho igitero ku mupaka hagati ya Jordan na Syria

Jordan iravuga ko indege za gisirikare zagabye igitero cyasenye amamodoka yageragezaga kwinjira muri icyo gihugu ava muri Syria.

Ariko nta yandi makuru igisirikare cyatanze.

Igisirikare cyo muri Syria kiravuga ko nta sano gifitanye n'abo bagabweho icyo gitero, kandi ko nta modoka yacyo nimwe yaganaga ku mupaka na Jordan.

Jordan - kimwe mu bihugu bicumbikiye impunzi zirenga miliyoni imwe n’igice zahunze imirwano yo muri Syria - iravuga ko ibikorwa byo gucuruza intwaro mu buryo butemewe n'amategeko byiyongereye inshuro 300 kw'ijana mu mwaka ushize.