Bamwe mu bashimuswe na LRA barokowe

Umukuru wa LRA, Joseph Kony, ashakishwa n'urukiko mpuzamanaga mpanabyaha Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Umukuru wa LRA, Joseph Kony, ashakishwa n'urukiko mpuzamanaga mpanabyaha

Igisirikare cya Uganda kiravuga ko cyatabaye abantu 10 - barimo abana 7 - bari barashimuswe n'umutwe w'inyeshyamba za Lord's Resistance Army zirwanya leta ya Uganda.

cyo gikorwa cyo kubabohora cyabereye muri Repubulika ya Centrafurika aho uwo mutwe umaze imyaka myinshi ukorera.

Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda yavuze ko umwe mu bayobozi b'izo nyeshyamba - Charles Okello, yatawe muri yombi mu gihe ngo abarwanyi 4 b'uwo mutwe bishwe.

Leta zunze ubumwe z'amerika zimaze igihe ziha ubujyanama n'inkunga yo mu kirere, ingabo z'Umuryango w'ubumwe bw'Afurika ziri mu gikorwa cyo guhiga umukuru w'inyeshyamba za LRA, Joseph Kony, ushakishwa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw'i La Haye.