Ingabo za Amerika muri Polonye mu myitozo

Ingabi za Amerika ku kibuga cy'indege i Swidwin, Polonye Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Icyiciro cya mbere cy'ingabo 600 za Amerika zigomba gujya muri Polonye

Icyiciro cya mbere cy’ingabo za Amerika cyageze muri Polonye mu myitozo mu mwuka w’ubushyamirane hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Abasirikare ba mbere 150 bazakurikirwa n’abandi 450 mu minsi micye.

Hagati aho, U Bwongereza, U Buholandi na Danemarike byateguye kajugujugu z’intambara nyuma yo kubona indege za gisirikare z’u Burusiya zegera mu kirere cyabyo.

Perezida Barack Obama wa Amerika ashinja U Burusiya kutubahiriza amasezerano y’ibiganiro na Ukraine mu cyumweru gishize.

Moscow ivuga ko izasubiza igitero cyose cyakwibasira inyungu zayo.

Seigei Lavrov, Ministri w’ Ububanyi n’amahanga w’u Burusiya arega Amerika kuba ariyo itegeka muri Ukraine.

Jen Psaki, Umuvugizi muri ministeri y’Ububanyi n’amahanga ya Amerika yamaganye amagambo ya bwana Lavrov, avuga ko adafite agaciro.

Yagize ati: “Intego yacu ni uguhosha amakimbirane. Ntidutekereza ko hari igisubizo cy’inzira ya gisirikare.’’