Tanzania iribuka imyaka 50 y'ubumwe

Abategetsi bo mu karere bifatanije na Perezida Kikwete kwibuka iyo sabukuru
Image caption Abategetsi bo mu karere bifatanije na Perezida Kikwete kwibuka iyo sabukuru

Muri Tanzania kuri uyu wa gatandatu baribuka imyaka 50 ishize habaye ubumwe bwa Tanganyika na Zanzibar bigahinduka igihugu kimwe.

Abakuru b'ibihugu byo muri Afurika y'uburasirazuba bifatanije na Perezida Jakaya Kikwete kwibuka iyi sabukuru bareba ibirori bigizwe n'akarasisi n'imbyino za gakondo byabereye ku sitade y'igihugu.

Iyi sabukuru ibaye mu gihe mu rwego rwa politiki bitoroshye.

Benshi muri Zanzibar barasaba kurushaho kwigenga ariko ibiganiro ku itegeko nshinga rishya rigamije kuvugurura ubwo bumwe ntacyo byari byageraho.