Amashusho yerekana ibitero by'indege i Aleppo

Image caption Uko Aleppo isigaye isa nyuma y'intambara

Mu nkuru mbonekarimwe BBC yageze mu mujyi munini wa Aleppo, ugenzurwa n'inyeshyamba zirwanya leta ya Siriya.

Biragaragara ko uwo mujyi wibasiwe n'ibitero bikomeye by'indege.

Umunyamakuru wa BBC aravuga ko ibitero by'ibisasu bimaze amezi menshi byasenye uwo mujyi.

Amazu menshi ntatuwemo n'abantu kubera ko bahunze.

Abantu babarirwa mu bihumbi barishwe cyangwa barakomeretse.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, Human Rights Watch, wareze ingabo za perezida Bashar al-Assad ko zigababa ibitero by'indege bitemewe n'amategeko ku baturage.

Leta ya Siriya ariko iravuga ko igaba ibitero ku byihebe.