IMF: Ubukungu bw'Uburusiya buzamanuka

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption IMF iravuga ko ikibazo cyo muri Ukraine gishobora kugira ingaruka ku bukungu bw'Uburusiya

Ikigo mpuzamahanga gishinzwe imari - IMF - cyagabanyije cyane uko kibona ubukungu bw'Uburusiya buziyongera muri uyu mwaka.

Umuyobozi mukuru wa IMF i Moscow, Antonio Spilimbergo, yavuze ko ubu babona ko ubukungu bw'Uburusiya buziyongera ibice 0.2 kw'ijana - umubare uri munsi y'ibyo bari bateganije wa 1.3 kw'ijana.

Bwana Spilimbergo yabwiye abanyamakuru kandi ko ibihano Uburusiya bwafatiwe n'amahanga kubera ikibazo cyo muri Ukraine bishobora kuzagira ingaruka k'ubukungu bw'Uburusiya, kandi ko byarushaho guhungabanya ishoramari.

Yongeyeho ko ubukungu bw'Uburusiya, bwari bwazamutseho 1.3 kw'ijana mu mwaka ushize, ubu buri mu gihombo.