Putin yagiranye ibiganiro na Merkel

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Perezida Putin yagiranye ibiganiro na Angela Merkle ku kibazo cyo muri Ukraine

Vladimir Putin yasabye ko ingabo za Ukraine zikurwa mu majyepfo y'uburasirazuba y'icyo gihugu maze babone gutangira ibiganiro byo gushakira umuti ikibazo kiri muri icyo gihugu.

Perezidansi y'Uburusiya yavuze ko icyo cyifuzo perezida Putin yagitanze mu kiganiro yagiranye kuri telefoni n'umuyobozi w'Ubudage, Angela Merkel.

Bavuze ko Madame Merkel yari yasabye perezida Putin gufasha mu gikorwa cyo kugerageza kurekura indorerezi zo mw'ishyirahamwe rishinzwe umutekano n'imibanire y'ibihugu by'Uburayi (OSCE) zafashwe n'inyeshyamba zishyigikiye Uburusiya mu burasirazuba bwa Ukraine.

Izo ndorerezi 12, zirimo 5 zo muri Ukraine, zafashwe n'inyeshyamba zishyigikiye Uburusiya mu mujyi wa Sloviansk.