Imyigaragambyo muri Turkiya

Image caption Abigaragambyaga i Istanbul ku munsi mukuru w'abakozi

Igipolisi gishinzwe guhosha imvururu muri Turkiya cyakoresheje umwuka uryana mu maso mu kurwanya abigaragambya bari ku kibuga cya Taksim mu mujyi wa Istanbul.

Abo bantu bari barenze ku itegeko ribuza imyagaragambyo ku munsi mukuru w'abakozi.

Itangazamakuru ryo muri icyo gihugu ryerekanye amashusho y'abigaragambyaga bageragezaga kurenga imirongo y'abapolisi, bamwe bateraga amabuye n'ibishirira.

Amakuru aravuga ko ibihumbi by'abantu bakoraniye mu mpande zose z'uwo mujyi.

Ubutegetsi bwohereje abapolisi babarirwa mu bihumbi, bunahagarika imodoka zitwara abagenzi.