Igisasu cyahitanye benshi muri Somaliya

Image caption Igisasu cyahitanye benshi mu mujyi wa Baidoa

Muri Somaliya byibura abantu bagera kuri 11 bahitanywe n'igisasu kinini mu mujyi wa Baidoa, abandi barenga 20 barakomereka.

Umunyamakuru wa BBC muri icyo gihugu aravuga ko icyo gisasu cyari kigamije gutera imodoka yaritwaye uwahoze ari guverineri wa Baidoa.

Uwo mugabo yarokotse, ariko benshi mu basirikare bamurindaga baguye muri icyo gitero hamwe n'abaturage benshi.

N'ubwo kugeza ubu bataremera ko aribo bagabye icyo gitero, umutwe w'abarwanyi bagendera ku matwara y'idini rya Islam, al Shabaab, wakomeje kugaba ibitero nk'ibi.