Abavandimwe bamenye abakobwa

Image caption Imiryango yabonye aya mashusho mashya yamenye abo bakobwa

Abavandimwe n'inshuti z'abakobwa baburiwe irengero muri Nigeriya, bamaze kubona videwo yasohowe na Boko Haram, bamenye abo bakobwa.

Ejo n'ijoro, iyo videwo yeretswe bamwe mu bagize imiryango y'abo bakobwa barenga 200.

Leta ya Nigeriya iravuga ko irimo gushakisha inzira zose zishoboka kugira ngo abo bana barekurwe.

Ministiri w'itangaza makuru, Labaran Maku, yavuguruje ibyo ministiri w'ubutegetsi bw'igihugu yavuze ejo, ko leta ya Nigeriya itazagirana ibiganiro n'uwo mutwe ugendera ku matwara akaze y'idini ya Islam.

Muri iyo videwo, Boko Haram yavuze ko yiteguye kurekura abo bakobwa ibaguranye n’abarwanyi b’uwo mutwe bafunzwe na leta ya Nigeriya.