Impinduka ku kigo kirinda inkombe

Uwufise ububasha kw’isanamu REUTERS
Image caption Impanuka y'ubwato yababaje perezida Park Geun-hye

Perezida wa Koreya y'epfo yatangaje imigambi yo gusenya ikigo gishinzwe kurinda inkombe kubera ko kitashoboye gutabara mu buryo buhagije ubwato bwarohamye mu kwezi gushize.

Iyo mpanuka yahitanye abantu barenga 300.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu, Park Geun-hye yavuze ko icyo kigo cyananiwe kuzuza inshingango zacyo kuva ubwo bwato bukirohama.

Ibikorwa by'ubutabazi byakorwaga n'icyo kigo byimuriwe mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubutabazi.

Igipolisi kizakomeza iperereza.

Uyu mukuru w'igihugu kandi yatangaje ko agiye kurandura ruswa n'ubufanye hagati y'abagenzuzi n'ibigo by’amato.

Yavuze ko azatunganya ibikorwa bijyana n’imikorere myiza.