Urubyiruko rwemerewe gukora ibizamini

Image caption Abasore basohoka mu nkambi iri hanze ya Damas

Urubyiruko b'abanyapalestina barenga 100 bemerewe kuva mu nkambi yagoswe iri mu nkengero za Damas kugira ngo bajye gukora ibizamini.

Nyuma y'imishyikirano hagati y'impande zishyamiranye, abasore 120 bavuye mu nkambi ya Yarmouk muri Siriya mu gihe cy'ibyumweru 2.

Umunyamakuru wa BBC aravuga ko ubwo abo basore basohokaga bakiriwe n'imiryango yabo yari hanze y'iyo nkambi.

Urwo rubyiruko rugomba gusubira mu nkambi nyuma y’ibyo bizamini.

Umuryango utavuga rumwe na leta ukurikiranira hafi imirwano yo muri Siriya uravuga ko umubare w'abantu bamaze guhitanywa n’intambara yo muri icyo gihugu ugeze ku bihumbi 160.