Inyeshyamba zishyigikiye leta zageze Tripoli

Uwufise ububasha kw’isanamu AP
Image caption Umutekano uracyari mucye muri Libiya

Inyeshyamba zigendera ku matwara ya kiislamu zageze mu murwa mukuru wa Libiya gushyigikira ubutegetsi bukomeje guhangana n'umujenerali w'ikigomeke.

Izo nyeshyamba zaturutse Misrata, ziyobowe n'umuyobozi w'ingabo ukorana n'inteko nshinga mategeko yiganjemo abapite bagendera ku matwara y'idini rya Islam.

Jenerali Khalifa Haftar ararega leta yihanganira intagondwa, avuga ko we ashaka ko leta y'agateganyo izakurikirana amatora mashya.

Leta ya Libiya yasabye imitwe y'inyeshyamba yose kuva Tripoli.

Indi mitwe yasabye impande zose guhura uyu munsi kugira ngo bakemure icyo kibazo mu mahoro.