Putin: Nzubahiriza amatora muri Ukraine

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Putin yahakanye ko Uburusiya buri inyuma y'imvururu muri Ukraine

Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin, yavuze ko azubahiriza ibizava mu matora y'umukuru w'igihugu muri Ukraine ateganijwe kuba ku cyumweru.

Bwana Putin yavuze ko abona Ukraine iri mu ntambara y’isubiranamo, ariko ko yeremera ko abaturage bo muri Ukraine bashaka kuva muri icyo kibazo cya politiki, kandi ko azubahiriza icyifuzo cy'abanyaukraine.

Mu ijambo yavugiye mu ihuriro ry’ubukungu mu mujyi wa St. Peterburg, bwana Putin yahakanye ko Uburusiya buri inyuma y'imvururu zibera mu burasirazuba bwa Ukraine, zirimo impirimbanyi zishyigikiye Uburusiya zishaka kwiyomora kuri Ukraine.