Pakistan: Umutwe w'abaTaliban wacitsemo ibice

Itsinda rya Mehsud Uwufise ububasha kw’isanamu Getty
Image caption AbaTaliban bo muri Pakistan

Umukuru w'itsinda rimwe ry'abaTaliban bo muri Pakistan yavuze ko itsinda rye ryikuye k'umutwe w'abaTaliban bo muri Pakistan.

Azam Tariq, umuvugizi w'itsinda rya Mehsud risanzwe riri ku mutwe wa Tehrik-i-Taliban wo muri Pakistan cyangwa se TTP mu magambo avunaguye, yatangaje ko itsinda ryabo ryavuye ku mugaragaro kuri uwo mutwe wa TTP.

Azam Tariq yabwiye abanyamakuru mu karere k'amajyepfo y'intara ya Waziristan ko bitandukanije n'uwo mutwe kuko batumvikana ku mishyikirano bari kugirana na leta.

Bwana Tariq yavuze ko itsinda ryabo rishyigikiye ibiganiro ariko ko abayobozi b'umutwe w'abaTaliban bashaka gukomeza ibitero barwanya leta.

Bwana Tariq kandi yareze uwo mutwe ko utangiye guhinduka itsinda ry'amabandi riri gusahura no gushimuta abantu kugirango ribone amafaranga.