Uyu mwaka 2000 baguye mu bitero i Aleppo

Uwufise ububasha kw’isanamu Reuters
Image caption Aleppo yangijwe n'ibisasu bikomeye

The Syrian Observatory for Human Rights iravuga ko ibitero by’indege byagabwe n'ingabo za leta mu duce tw'umujyi wa Aleppo tugenzurwa n’inyeshyamba byahitanye abantu bagera ku bihumbi 2 muri uyu mwaka, abarenze kimwe cya kane muri bo n’abana.

Uwo muryango w'impirimbanyi wavuze ko byinshi muri ibyo bitero byakoreshejwemo ibisasu birimo peteroli byajugunywe hasi bivuye muri kajugujugu zari mu kirerere.

Ibyo bisasu, biba byuzuyemo ibyuma, ubundi bikoreshwa mu gusenya mu buryo bukomeye.

Uwo muryango ufite ikicaro hano mu Bwongereza, wavuze ko bigaragara ko ikoreshwa ry'ibyo bisasu ryiyongereye, n’ubwo amahanga akomeje gusaba ko byahagarikwa.