Igitero i Karachi cyibasiye benshi

Image caption Igitero cy'abatalibani i Karachi cyarangiye, gihitanye benshi

Umutwe w'abatalibani muri Pakistani wavuze ko ariwo wagabye igitero ku kibuga cy'indege mu mujyi wa Karachi.

Icyo gitero cyahitanye byibura abantu 28, barimo intagondwa 10.

Talibani yavuze ko icyo gitero cyari kigamije guhora igitero cya Leta zunze ubumwe z'Amerika cyahitanye umuyobozi mukuru w'uwo mutwe mu gitero cy'indege itagira umudereva, cya drone, umwaka ushize.

Icyo gitero, cyatangiye ku cyumweru n'ijoro igihe abarwanyi bitwaje intwaro binjiye mu gice cy'icyo kibuga cy'indege gikoreshwa cyane cyane mu kwakira imizigo n'indege bwite z'abantu, cyarangiye.

Ubutegetsi bwari bwavuze ko bwigaruriye icyo kibuga uyu munsi mu gitondo kare, ariko nyuma humvikanye byibura ibindi bisasu 2, bituma ingabo zishinzwe umutekano zoherezwa aho ngaho.

Ubutegetsi bwakomeje kuvuga ko icyo kibuga cy'indege kirongera gukora mu masaha make ari imbere.