Iraki: Ingabo zahagaritse inyeshyamba

Imirwano muri Iraki Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Inyeshyamba za ISIS muri Iraki

Inzego z’umutekano za Irak zirasa n’izashoboye gukoma imbere umuvuduko w’inyeshyamba zerekezaga mu murwa mukuru Bagdad.

Inyeshyamba zo mu gatsiko ka ISIS bivugwa ko zifitanye umubano na al-Qaeda zari zatunguranye zigarurira umujyi wa Tikrit ku wa Gatatu.

Gusa zaje gukomwa imbere n’ibitero by’indege by’ingabo za Leta ubwo zari zigeze mu gace ka Samara.

Izi nyeshyamba zari zarahiye ko zifuza no kwigarurira umujyi wa Bagdad.

Ministri w’intebe Nouri al-Maliki yasabye inteko ishingamategeko kwemeza amategeko y’ibihe bidasanzwe kugira ngo ingabo zishobore guhangana n’inyeshyamba nta nkomyi.