London: Ihohoterwa rifatiye ku gitsina

Inama yaberaga i Londres Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Angelina Jolie na William Hague

Inama yaberage hano i Londres kw'ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ntambara, yarangiye, umwe mu bayiteguye, Angelina Jolie ashimiye abagabo bari mu buyobozi kw'isi biyemeje guhangana n'iki kibazo kitavugwaga.

Abwira intumwa zivuye mu bihugu birenga 100, iki cyamamara mu gukina za filimi, Angelina Jolie, yavuze ko gukemura iki kibazo bizaha umutekano abagore bari hose kw'isi, atari abari ahabera intambara gusa.

Umushikiranganji w'imibano n'amahanga w'Amerika, John Kerry yabwiye abari muri iyo nama ko ubwo bugizi bwa nabi bwari bwaramunze isi bugomba guhagarara.