Kenya ihanganye n'Ubwongereza

Uwufise ububasha kw’isanamu BBC World Service
Image caption Kenya ngo yanze gutanga uruhushya rwemerera abasirikare b'abongereza kwitoreza ku butaka bwayo

Ubwongereza buravuga ko buri kugerageza kumvikana na Kenya ku kibazo cy'imyitozo abasirikare b'Ubwongereza basanzwe bakorera muri Kenya.

Leta ya Kenya yatinze gutanga uruhushya rwemerera indege izanye abasirikare kugwa ku butaka bwayo.

Haravugwako ibi bishobora kuba byaratewe n'iburira Ubwongereza buherutse gutanga kuri ba mukerarugendo b'abongereza basura Kenya.

Iri burira ryahungabanyije ubucuruzi bushingiye ku bukerarugendo muri Kenya.