Goodluck Jonathan yavuze ku bana bashimuswe

Uwufise ububasha kw’isanamu AFP
Image caption Perezida wa Nigeriya, Goodluck Jonathan, yasobanuye impamvu atavuze ku ishimuta ry'abanyeshuri

Perezida wa Nigeriya yanditse mu kinyamakuru cyo muri Amerika, The Washington Post, asobanura impamvu, nk'uko yabyivugiye, kugeza ubu ataragira icyo avuga ku bakobwa barenga 200 bashimuswe na Boko Haram.

Hashize amezi arenga 2 abo banyeshuri bafashwe n'uwo mutwe w'intagondwa zigendera ku matwara y'idini rya Islamu.

Bwana Goodluck Jonathan yavuze ko kutagira icyo avuga byari ngombwa kugirango bidahungabanya iperereza avuga ko leta ye yashyizemo imbaraga nyinshi.

Bwana Jonathan yavuze kandi ko yahangayikishijwe n'uko kuba ntacyo yavuze kuri iri shimutwa byaba bifatwa nabi n'abamurwanya nk'igikorwa cy'imbaraga nke cyangwa kutagira icyo akora.